Uko wahagera

Amerika: Bamwe mu Basirikare Ntibarikingiza Covid 19 ku Gihe Cyagenwe


Umusirikare w'Amerika mu gikorwa cyo kwikingiza Covid 19
Umusirikare w'Amerika mu gikorwa cyo kwikingiza Covid 19

Ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika zigera ku 10,000 zirimo izirwanira mu kirere n'izishinzwe kurinda ibikorwa by'Amerika biri mu isanzure kugeza ubu ntizirafata urukingo rwa Covid 19.

Ibyo byagaragaye mu mibare iheruka yerekana igihe ntarengwa abasirikare bagombye kuba barikingirije.

Icyo kibazo cyatumye abayobozi bakuru bahura n'ingorane z'uko bazabigenza ku basirikare batakurikije ayo mabwiriza cyangwa abatanze impamvu zibasbuza gukingirwa.

Taliki ntarengwa yo kwikingiza covid 19 ku basirikare b'Amerika barwanira mu kirere n'abashinzwe kurinda ibikorwa by'igihugu biri mu isanzure yarangiye kuri uyu wa kabiri.

Imibare Ijwi ry'Amerika yabonye yerekana ko abagera kuri 95 ku ijana ari bo bahawe inkingo zose naho abagera kuri 97 ku ijana bahawe nibura urukingo rwa mbere

Umwe mu bayobozi b'igisirikare cy'Amerika kirwanira mu kirere yabwiye Ijwi ry'Amerika ko amabwiriza bafite ari ugukoresha uburyo bwose bafite bagashishikariza ingabo bayoboye kwikingiza.

Ministri w'ingabo muri Amerika Lloyd Austin yasabye abakuru abagaba bazo guhagurukira gushishikariza abo bayoboye kubakingiza aho kugirango barindire kuzabibahanira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG