Uko wahagera

Amerika: Abadepite Barangije Gushinja Donald Trump muri Sena


Uhereye i bumoso, David Schoen, Bruce Castor na Michael van der Veen, bunganira mu mategeko Donald Trump wahoze ari Perezida, bageze ku nteko ishinga amategeko ku munsi wa kabiri w'ishinjwa rye; ku wa kane taliki11 z'ukwa kabiri 2021, i Washington DC mu murwa mukuru.
Uhereye i bumoso, David Schoen, Bruce Castor na Michael van der Veen, bunganira mu mategeko Donald Trump wahoze ari Perezida, bageze ku nteko ishinga amategeko ku munsi wa kabiri w'ishinjwa rye; ku wa kane taliki11 z'ukwa kabiri 2021, i Washington DC mu murwa mukuru.

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, abadepite baraye barangije gushinja muri Sena uwahoze ari umukuru w'igihugu, Donald Trump. Bayisabye kumuhamya icyaha bamurega cyo gushishikariza rubanda kwigomeka kuri guverinoma.

Abadepite b'abashinjacyaha na none bakoresheje amashusho menshi, cyane cyane aya videwo, bavuga ko Trump yahinze urugomo mu mitwe y'abayoboke be guhera mu 2015. Bagaragaje ukuntu yabashishikarizaga kwibasira abandi baturage muri mitingi ze, n'ukuntu yabashimaga iyo babaga barangije ibikorwa byabo by'urugomo.

Batanze urugero rw'ukuntu yashimye agatsiko k'abantu bashatse gushimuta no kwica guverineri wa leta ya Michigan, Gretchen Whitmer. Mu kwezi kwa cumi gushize, polisi yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 13 ibashinja uwo mugambi no gushaka guteza intambara mu gihugu.

Abashinjacyaha berekanye ukuntu, nk'uko babyemeza, Trump yashishikarije abayoboke be gutera no kwigarurira ingoro z'inteko zishinga amategeko za leta zose zigize igihugu uko ari 50, n'iy'igihugu cyose, Capitol, ku italiki ya 6 y'ukwezi kwa mbere gushize kugirango baburizemo ibikorwa byo kwemeza ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihihugu yo mu kwezi kwa 11 gushize, Trump yavugaga ko yibwe. Basobanuye abayiteye basize bayononnye kandi basahura n'ibikoresho byayo bitandukanye, birimo mudasobwa y'akazi ya Nancy Pelosi, umuyobozi w'Umutwe w'Abadepite.

Uretse abantu igitero cyahitanye, abashinjacyaha bagerageje no kumvisha Sena ingaruka igitero cyagize no ku bantu bari muri Capitol no ku miryango yabo, bati: "Benshi barahungabanye kugeza n'ubu, ku buryo batazabyibagirwa mu buzima bwabo." Muri urwo rwego, bumvishije urukiko, ari rwo Sena, ubuhamya bamwe mu basenateri, abadepite, n'abandi, bagiye batanga nyuma y'igitero, mu itangazamakuru, mu maradiyo na za televiziyo, ukuntu bari basezeye ku miryango yabo.

Abadepite bavuga ko amagambo ya Trump yo "gushishikariza rubanda kwigomeka no gutera guverinoma" atarengerwa n'itegeko nshinga, nk'uko we n'abavoka be babyemeza. Babishimangije urugero rw'iteka ryo mu 1969 ry'urukiko rw'ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z'Amerika, ryemeza ko "guverinoma idashobora guhana imvugo ya rutwitsi, kereka iyo ishishikariza urugomo cyangwa iyo ibyaye igikorwa kinyuranyije n'amategeko."

Banzuye basaba Sena guhamya icyaha Trump. Bati: "Nimumugira umwere, muraba mumweretse ko afite uburenganzira bwo gukomeza ibyo bikorwa bye, kandi muraba mutanze urugero rubi ku myitwarire y'abakuru b'igihugu bazaza."

Kugirango Sena ihamye icyaha Trump igomba kubyemeza n'amajwi y'abasenateri byibura 67 ku ijana bayigize. Byasaba ko byibura Abarepubulikani 17 bifatanya n'Abademokarate bose uko ari 50.

Uyu munsi, abavoka ba Trump ni bo batahiwe gutangira kumushinjura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG