Leta y'uRwanda yarangije kubakira imiryango 62 y'abakene bimuwe ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera.
Umunyamakuru wacu wageze kuri ayo mazu bayataha ku mugaragraro aremeza ko ari amazu meza ariko ko Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cyo gishobora kutazubakwa vuba kuko ubu leta yatangiye kugitanga ngo bagihingemo.
Aha kandi hariyongeraho abandi baturage basaga 400 batakambira leta ngo ibishyure aho bimutse nta ngurane.
Ministere y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko igiye kubishyuriza.