Uko wahagera

Rwanda: Leta Yubakiye Abimuwe Ahazubakwa Ikibuga cy’Indege


Bimwe mu bibazo by’abimuwe ahantu hazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera kiragenda kibonerwa umuti buhoro buhoro.

Leta y'uRwanda yarangije kubakira imiryango 62 y'abakene bimuwe ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera.

Umunyamakuru wacu wageze kuri ayo mazu bayataha ku mugaragraro aremeza ko ari amazu meza ariko ko Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cyo gishobora kutazubakwa vuba kuko ubu leta yatangiye kugitanga ngo bagihingemo.

Aha kandi hariyongeraho abandi baturage basaga 400 batakambira leta ngo ibishyure aho bimutse nta ngurane.

Ministere y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko igiye kubishyuriza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:53 0:00

XS
SM
MD
LG