Uko wahagera

Amayobera kw'Izimira ry'Indege y'Abagenzi muri Maleziya


Indege ya Maleziya Yazimiye
Indege ya Maleziya Yazimiye
Amayobera y’izimira ry’indege itwara abagenzi yarushijeho kwiyongera taliki ya 10 y’ukwa gatatu mu 2014. Abahanga banyuranye bakoresha amato n'indege baturuka mu bihugu birenga icumi barimo gushakisha iyo ndege yazimiye.

Abakora anketi basuzumye ibisigarizwa bya lisansi byakuwe ku nkombe z’inyanja muri Vietnam, basanze ntaho bihuriye n’iyo ndege Boeng 777. Abategetsi ba Maleziya bavuga ko isuzuma ryakozwe na laboratwari ryerekanye ko ibyo bisigarizwa, byabonetse mu kigobe cya Tayilande, ari ibya lisansi ikoreshwa n’ubwato.

Abategetsi ba Maleziya bavuga ko, nyuma y’iminsi itatu iyo ndege y’abagenzi izimiye, nta kandi kanunu kayo baramenya ku bireba. Iyo ndege yari itwaye abagenzi bagera kuri 239. Umwe mu bakora anketi yavuze ko abashakisha nta kintu barabona cyaba gifitanye isano n’iyo ndege, n’ubwo hari amakuru amwe yavugaga ko hari ababonye ibisigarizwa bireremba mu nyanjya iri mu majyepfo ya Vietnam.

Ibyuma bya radar byabuze irengero ry’iyo ndege taliki ya munani y’ukwa gatatu mu 2014 mu gicuku, isaha imwe nyuma yo guhaguruka ku kibuga cya Kuala Lumpur, umurwa mukuru wa Maleziya yerekeza I Beijing mu Bushinwa.
XS
SM
MD
LG