Uko wahagera

Amayobera kuri Bamwe mu Bayoboye Amerika


Abahoze ari aba Perezida ba Amerika Benjamin Franklin, John Adams na Thomas Jefferson bariko basubiramwo urwandiko rwo kwikukira.

Thomas Jefferson, perezida wa gatatu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yitabye Imana ku italiki ya 4 y’ukwa kalindwi mu 1826, yari yaragize uruhare runini mu myandikire yaryo, ryari ryujuje neza neza imyaka 50.

Nyuma y’amasaha make uwo munsi, John Adams, Jefferson yari yarasimbuye ku butegetsi kandi bari n’inshuti, nawe yitabye Imana azize urw’ikirago. Ngo amagambo ye ya nyuma yaba ari ngo “Thomas Jefferson aracyariho?”

Hashize imyaka itanu, James Monroe, perezida wa gatanu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, nawe yitabye Imana ari ku italiki ya 4 y’ukwa kalindwi.

Kandi si aho ibisa n’ibyago bidasobanutse ku babaye abaperezida b’Amerika byahagarariye: kuva mu 1840 kugera mu 1860, abaperezida bose bari baratowe ari mu mwaka uherwa na zeru bapfuye bakiri ku butegetsi. Bane muri bo bapfuye bishwe.

Nyuma y’imyaka irenga ijana, bisa n’ibyari bigiye kubabaho na none kuko abaperezida bose, uhereye kuri Richard Nixon (1974), barusimbutse abagome bagerageza kubivugana. Ndetse na Barack Obama Imana yamukingiye ukoboko: umuntu yarashe ku ngoro ye Maison Blanche ku italiki ya… 11/11/11. Ariko Perezida Obama ntiyari ahari icyo gihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG