Uko wahagera

Amatora yo mu Bufaransa


Nicolas Sarkozy yatsinzwe icyiciro cya mbere

Francois Hollande wo mu ishyaka socialiste yaje ku mwanya wa mbere mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku cyumweru taliki ya 22 y’ukwezi kwa kane 2012. Yabonye amajwi arenga 29%. President Nicolas Sarkozy, waje ku mwanya wa kabili, yarengejeho gato 26%. Madame Marine Le Pen yaje mu mwanya wa gatatu. Ayobora ishyaka Front National riharanira ko Ubufaransa buba igihugu cy’abakomoka ku bakurambere ba kavukire.

Nta gitangaza rero cyaraye kibaye kuko ibipimo byose byabanjirije amatora byerekanaga ko Sarkozy na Hollande ari bo bazakiranurwa n’icyiciro cya kabili ari nacyo cya nyuma kizaba ku italiki ya 6 y’ukwezi gutaha. Aba-candidat icumi ni bo bahatanaga mu matora y’ejo.

Icyaranze amatora y’ejo mu Bufaransa ahubwo ni abaturage benshi banze kujya gutora. Ku bantu bose bageze mu myaka yo gutora, byibura umwe kuri batanu yigumiye imuhira. Ni ukuvuga hafi miliyoni icyenda kuri miliyoni 43 z’abiyandikishirije gutora.

Muri ibi byumweru bibili bashigaje, abacandidats Francois Hollande na Nicolas Sarkozy bazihatira cyane cyane kumara impungenge abo batatoye. Izo mpungenge zishingiye ahanini ku bibazo by’abaturage benshi bari mu bushomeri n’ibibazo by’ingutu mu bukungu byugarije igihugu cyabo.

XS
SM
MD
LG