Uko wahagera

Amatora y'Amerika Yatangiye Italiki y'Itora Itaragera


Abanyamerika batora mbere y'italiki nyirizina y'itora bakomeje kwiyongera
Abanyamerika batora mbere y'italiki nyirizina y'itora bakomeje kwiyongera

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, amatora ashigaje iminsi 18. Ariko abaturage batangiye gutora ari benshi cyane bitarabaho mu mateka italiki nyirizina y'itora itaragera nk'uko amategeko abibemerera.

Leta 43 kuri 50 zigize igihugu, n'umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Washington D.C., zashyizeho amategeko yemerera abaturage bazo gutangira gutora hakiri kare cyane, iminsi mbere y'italiki ya 3 y'ukwa 11 gutaha.

Ikigo cy'ubushakashatsi mu by'amatora cyitwa Elect Project cya kaminuza ya Florida, mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, kiratangaza ko abaturage miliyoni 18 ari bo bamaze gutora kugera uyu munsi, bakoresheje impapuro zinyuze mu iposita cyangwa se bigiriye ku biro by'amatora. Iyi mibare kandi ntirimo iyo muri leta umunani zitarayitangaza.

Ikigo Elect Project gisanga abaruta inshuro icumi abaturage batoye mbere y'italiki y'itora mu mwaka w'2016. Cyemeza ko ari ubwa mbere bibayeho mu mateka. Mu kiganiro yagiranye n'ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Prof Michael McDonald uyobora Elect Project yiyamiriye, ati: “It’s crazy.” Ni nko kuvuga ngo "Ni igitangaza." Kuri we, aya matora ashobora kuzitabirwa n'abaturage. benshi cyane kurusha andi yose yayabanjirije.

N'ubwo ari uko biri kose, abaturage bashobora gutora benshi cyane, 85%, ba Leta zunze ubumwe z'Amerika bavuga ko igihugu cyabo cyacitsemo ibice cyane mu ndangagaciro zacyo. Bikubiye mu cyegeranyo cy'ikigo ntaramakuru AP gifatanyije n'ikigo cy'ubushakashatsi gikomeye cyitwa NORC Center for Public Affairs Research cya kaminuza ya Chicago, muri leta ya Illinois,

Iki cyegeranyo cyemeza ko abaturage 15% bonyine gusa ari bo bemera ko demokarasi ikora neza muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG