Uko wahagera

Amahirwe ya ANC Arangana Iki mu Matora yo muri Afurika y'Epfo?


Umwe mu bagize umurwi w'igihugu utunganya amatora muri Afurika y'Epfo ariko afasha umusaza w'impumyi gutora
Umwe mu bagize umurwi w'igihugu utunganya amatora muri Afurika y'Epfo ariko afasha umusaza w'impumyi gutora

Abanyafurika y’Epfo baramukiye mu matora rusange kuri uyu wa gatatu. Haratorwa abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu n’inteko rusange z’intara nyuma hazakurikire itorwa ry’umukuru w’igihugu.

Ishyaka rya ANC rimaze imyaka 25 ku butegetsi ni ryo rihabwa amahirwe yo gutsinda aya matora n'ubwo rinengwa kudashakira umuti ibibazo bya ruswa n’umuvuduko muke mu iterambere ry’ubukungu. Rinengwa kandi kudakemura ikibazo cy’ubushomeri muri Afurika y’Epfo kimaze kugera ku gipimo cya 27%.

Intsinzi ishoboka y’ishaka riri ku butegetsi yaba ibaye nk’igipimo kuri perezida Cyril Rhamaphosa w’icyo gihugu, niba koko ashobora gukemura ibyo bibazo byose no kugusha neza abaturage batangiye kurambirwa no kubyitotombera.

Ramaphosa yasimbuye ku butegetsi Jacob Zuma waregwaga ibyaha bya ruswa. Ibyo bihe byatumye ishyaka rya ANC ritakaza umubare mwinshi w’abarwanashyaka baryo.

Aya matora abaye nyuma y’imyaka 25 nyakwigendera Nelson Mandela agejeje ANC ku ntsinzi ya mbere yahaye ijambo abanyafurika y’epfo bose igasezerera burundu ubutegetsi bwa ba gashakabuhake bwavanguraga amoko.

Abantu bagera kuri miliyoni 26.8 ni bo biyandikishije gutora naho ibiro by’itora batoreyeho ni 22,925.

Bitegerejwe ko ibyavuye mu matora bizatangira gutangazwa ejo ku wa kane naho uwatsinze agatangazwa ku wa Gatandatu. Ishyaka rizatsindira imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’Afurika y’Epfo ni yo izatora umukuru w’igihugu uzarahira taliki 25 z’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG