Uko wahagera

Somaliland Irimo Gutora Perezida


Ahaherereye Somaliland
Ahaherereye Somaliland

Ibiro by’amatora byafunguye kuri uyu wa mbere muri Repubulika ya Somaliland intara ya Somaliya yihaye ubwigenge. Ni itora rya perezida rya gatatu kuva mu mwaka wa 2003.

Umunyamakuru Barkhad Kariye wa Serivisi y’Igisomali y’Ijwi ry’Amerika, i Hargeisa, yabonye imirongo miremire aho abantu bamwe bari bategereje gutora guhera saa cyenda za mu gitondo.

Kariye ati: “Bashakaga kuba aba mbere mu gutora. Abantu bashaka gukora ku buryo baba barangije mbere y’uko ibiro bifunga”.

Komisiyo y’itora yasabye abantu guhigamira abageze mu zabukuru n’abafite amagara make bakabanza gutora. Hari ibiro 1642 abantu bazatoreramo.

Umutekano wakajijwe mu gihe abakuru bawushinzwe muri Somaliland bashishikarije rubanda kwubahiriza inshingano zabo bakajya gutora. Babahumurije bababwira rwose ko umutekano wabo urinzwe.

Umukuru wa polise ya Somaliland Abdullahi Fadal Iman, yavuze ko urujya rworohejwe ariko ko imipaka itazafungwa. Yabwiye abanyamakuru ati: “Umupaka ufunze gusa ku mwanzi”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG