Uko wahagera

Intambara y’Amagambo mu Matora ya Liberiya


Bamwe mu banywanyi b'umugambwe ANC mu myiyamamazo muri Liberiya
Bamwe mu banywanyi b'umugambwe ANC mu myiyamamazo muri Liberiya

Intambara y’amagambo irakomeje mw’itora rya perezida muri Liberiya nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rusubikiye icyiciro cya kabiri cy’itora. Ryasubitswe hasigaye amasaha make ngo ibiro by’amatora bifungure.

Igishya ubu n’uko kandida George Weah kuri uyu wa mbere yahakanye ibyavugwaga ko arimo gushakisha uburyo Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya, wahamijwe n’urukiko ibyaha by’urugomo, yasubira mu gihugu.

Weah yabwiye ijwi ry’Amerika ko amakuru yerekeye ibyo kworohereza Taylor gusubira muri Liberiya ari poropagande.

Alan white wahoze akorera iperereza ONU, aherutse kubwira Ijwi ry’Amerika ko Weah, igihe yatorwa, yashaka kugarura Taylor muri Liberiya.

White yavugaga ko bitumvikana, ukuntu umuntu yagerageza “kugarura mu gihugu umuntu wahamijwe ibyaha by’intambara ushobora kubangambira Liberiya n’akarere kose”. White yabaye umukuru w’ipererez wa ONU ku rukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG