Uko wahagera

Amatora Arimo Ubwicanyi muri Mali


Ibisigarira vy'imodoka ya gisirikare yaturiwe mu ntango z'uku kwezi kw'indwi

Ubwicanyi bwa politiki bumaze guhitanga abaturage bagera kuri 300 muri uyu mwaka mu gihugu cya Mali. Biratangazwa n’Umuryango w’Abibumbye, uvuga ko ubu bwicanyi bushobora guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu, azaba ku italiki ya 29 y’uku kwezi.

Leta ya Mali yo ivuga ko amatora azaba uko biteganijwe. Perezida Ibrahim Boubacar Keita, urangije manda imwe, ari mu baziyamamaza.

Ubu bwicanyi kandi buriyongera ku ntambara imaze imyaka hagati y’ingabo za leta n’imitwe itandukanye y’intagondwa rimo ishamikiye kuri al-Qaida.

Iyi ntambara yatumye Ubufaransa bwohereza muri Mali abasilikali bagera ku bihumbi bine. Umuryango w’Abibumbye nawo wohereje umutwe w’ingabo z’amahoro witwa Minusma. Ugizwe n’abasilikali bagera ku bihumbi 12.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG