Amakimbirane ashingiye ku butaka yongeye gutuma abatuye intara ya Tigre muri Etiyopiya bava mu byabo. Imodoka zo mu bwoko bwa Bisi zuzuye ivumbi zikomeje kugenda zitwaye imiryango yo mu bwoko Amhara, bavuga ko bahunga bava mu ntara ya Tigre. Izibarirwa muri mirongo ku munsi, zirahagarara ku mashuri yahindutse inkambi.
Mu mezi ane ashize, guverinema ya Etiyopiya yatangaje intsinzi ku nyeshyamba mu ntara za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), aho ibihumbi n’ibihumbi by’abanyatigre bongeye guteshwa ingo zabo.
Ubu noneho ntibyatewe n’imirwano, ahubwo byaturutse ku ngabo z’akarere n’abagabo b’abarwanyi bo mu bice bituranye n’Abamhara bashaka gukemura ikibazo cy’ubutaka kimaze imyaka nk’uko bamwe mu babyiboneye, abakozi batanga infashanyo n’abo mu buyobozi bushya bw’intara ya Tigre babivuga.
Abayobozi b’Abamhara bavuga ko ubutaka bumaranirwa bungana hafi na kimwe cya kane cy’intara ya Tigre, cyatwawe mu myaka hafi 30 ishize na guverinema yiganjemo TPLF, mbere y’uko minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ajya ku butegetsi mu mwaka wa 2018. Gizachew Muluneh, umuvugizi w’ubuyobozi bw’intara y’Amhara yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:” Bigaragara ko ubutaka ari ubw’intara y’Amhara”.
Abategetsi b’intara ya Tigre bavuga ko kuva cyera yatuwe n’amoko yombi, abamhara n’abatigrigna kandi ko imbibe zashyizweho n’itegeko nshinga. None ubu, imirwano yahagaze imihanda ikongera gufungurwa, bavuga ko hari akagambane ko kuhirukana abatigrigna bidakurikije amategeko.
Reuters yaganiriye n’abatigrigna 42 basobanura ibitero, ubusahuzI n’ibikorwa by’abagabo b’abamhara bitwaje imbunda. Babiri bafite ibikomere bavuga ko barashwe. Reuters ntiyabashije kugera kuri Polisi y’Amhara kandi polisi y’igihugu yayohereje kubaza abayobozi mu ntara
Facebook Forum