Uko wahagera

Papa Faransisiko muri Mexique


Papa Faransisiko asoma uruhinja mu mujyi wa San Cristobal de las Casas muri Mexique (15/02/2016)
Papa Faransisiko asoma uruhinja mu mujyi wa San Cristobal de las Casas muri Mexique (15/02/2016)

Urugendo rwa Papa Fransisko muri Mexique: ejo, umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose yasabye abayobozi ba kiliziya ya Mexique kudatererana abayoboke babo mu bibazo bya ruswa n’ubwicanyi bw’imitwe icuruza ibiyobyabwenge, bumaze guhitana abantu bagera ku bihumbi ijana. Yabashishikarije ahubwo guhora baharanira ubutabera.

Uyu munsi, Papa Fransisko arasura umujyi wa Ciudad Juarez, umwe mu yayogojwe n’intambara y’imitwe icuruza ibiyobyabwenge, kandi wegereye umupaka wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Biteganijwe ko aza kwibanda ku bibazo by’ubwicanyi n’iby’abantu bashaka gusuhukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buryo bwa magendu.

Papa Fransisko yageze muri Mexique kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu ruzinduko rw’icyumweru. Mexique ni cyo gihugu cya kabili ku isi kiganjemo abayoboke ba kiliziya gatulika ku isi yose, inyuma ya Bresil.

XS
SM
MD
LG