Abanyasiriya ibihumbi mirongo bataye ingo zabo mu mujyi wa Aleppo ejo kuwa gatanu, berekeza muri Turukiya.
Ibyo byabaye mu gihe Uburusiya bwakajije ibitero byabwo by’indege mu majyarurugu ya Siriya, ku mitwe y’abarwanyi igerageza guhirika ingoma ya Bashar al-Assad.
Umuryango w’ubutabazi w’abanyaturukiya, uvuga ko impunzi ibihumbi 50, zageze ku mupaka wa Siriya na Turukiya. N’ubwo abayobozi ba Turukiya bafunze aho zinjiriraga, kandi ntibyari byasonutse niba hari uwo baza kwemerera. Uwo muryango wavuze ko, urimo gutegura inkambi y’amahema hafi y’umupaka wa Siriya, aho izo mpunzi, zaba zihengetse by’igihe gito.
Turukiya yamaze kwakira impunzi z’abanyasiriya zirenga miliyoni 2, kuva intambara yo muri Siriya itangiye, hashize hafi imyaka itanu. Turikiya yavuze ko izindi mpunzi zibarirwa mu bihumbi, ubu zirimo kugenda zisatira umupaka wayo.