Kuri uno wa gatanu iVienne muri Autriche, Minisitiri b’ububanyi n’amahanga wa Irani, Mohammad Javad Zarif, azahura na bagenzi be b'Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubudage.
Ibyo bihugu byompi uko ari bitanu biri mu byasinye amasezerano na Irani mu yo mu 2015.
Perezida wa Irani, Hassan Rouhani, arasoza uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Busuwisi, igihugu gihagarariye inyungu za Amerika muri Irani kuva mu 1980, umwaka Irani n’Amerika bacanye umubano ushingiye kuri z’ambasade. Rohani azava ejo ahite ajya i Vienne.
I Vienne ni ho amasezerano kuri gahunda ya Nikleyeli ya Irani yashyiriweho umukono, hagati ya Irani nyine, na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubudage.
Mu kwezi kwa gatanu gushize, Perezida Trump yavanye igihugu cye muri aya masezerano. Ibiyasigayemo biragerageza uko bishoboye kugirango adasenyuka burundu.
Amasezerano ateganya ko Irani ireka gahunda yayo ya Nikleyeli, nayo ikabona gukomorerwa ibihano yafatiwe n’amahanga mu rwego rw’ubukungu.
Ejo kuwa mbere, Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko irimo yitegura gukaza ibihano byayo kuri Irani, by’umwihariko mu rwego rw’ingufu n’amabanki.
Facebook Forum