Uko wahagera

Alijeriya: Umurambo wa Ahmed Gaid Salah Washyinguwe


Umurambo w’uwahoze ari umukuru w’ingabo muri Alijeriya, Ahmed Gaid, Salah washyinguwe kuri uyu wa gatatu.

Abantu basezeye ku murambo we amasaha ane mu ngoro ya rubanda mu murwa mukuru wa Alijeriya mbere y’imihango yo kuwuherekeza aho washyinguwe mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Gaid Salah yitabye Imana kuwa mbere afite imyaka 79 y’amavuko. Yabaye umukuru w’ingabo imyaka 15. Cyakora yanahuye n’impagarara za politiki mu mezi y’imyigarambyo ya muvoma yamagana ubuyobozi.

Gaid Salah yabaye umuyobozi utagaragara inyuma y’ubutegetsi, ubwo Perezida Abdelaziz Bouteflika yari amaze gushyirwaho igitutu ngo atange ubutegetsi binyuze mu myigaragambyo y’imbaga yihereje imihanda mu kwezi kwa kane.

Mu mihango yo guherekeza umurambo we harimo imodoka za gisirikare zari rirangajwe imbere n’abasilikare. Hari n'akarasisi k’amapikipiki. Imbaga yagiye kumusezeraho ku muhanda aho umurambo wanyujijwe, yasubiragamo amagambo “Allahu Akbar” bivuze ingo Imana niyo nkuru.

Perezida Abdelmadjid Tebboune, yasezeye ku murambo wa Gaid Salah, mbere yo gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’abavandimwe be.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG