Abategetsi bo muri Somalia baravuga ko umubare w’abaguye mu gitero cyagabwe mu mugi wa Kismayo ku munsi w’ejo wageze ku bantu 33. Umuyobozi w’Akarere ka Jubbaland Ahmed Mohamed Islan, bakunze kwita Madobe aravuga ko abandi bantu 56 bakomeretse. Yavuze ko ingabo z’igihugu zabashije kwinjira muri hotel abagabye icyo gitero barimo zikarokora bamwe mu baturage bari bahagotewe.
Mu bo icyo gitero cyahitanye harimo abanyamakuru babiri n’umukandida ku mwanya wa Perezida wateganyaga kwiyamamaza mu matora yo ku rwego rw’Akarere.
Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko mu baguye muri icyo gitero harimo Abanyakenya, Abanyamerika, Abatanzaniya n’Abanyakanada.
Abashinzwe umutekano mu mugi wa Kismayo babwiye Ijwi ry’Amerika ko abantu bane bagabye icyo gitero bahitanywe n’abashinzwe kurinda umutekano. Abaganga Ijwi ry’Amerika ryabajije bemeje ko hari abandi basivili batatu baguye muri uko kurasana hagati y’abagabye igitero n’ababahigaga.
Yihanganisha imiryango yababuriye ababo muri icyo gitero, Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia yacyise igikorwa cy’ibigwari n’abanyabwoba bashora iterabwoba ku baturage ba Somalia.
Icyo gitero cyatangiranye n’imodoka yari ipakiye ibisasu yaturikirijwe mu rwinjiriro rwa hoteli yitwa Asasey ikunze guhurirwamo n’abashyitsi baturutse mu mahanga, n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu. Bamaze guturitsa iyo modoka, abarwanyi bahise binjira muri hotel batangira kumisha urusasu ku bantu.
Umutwe wa cy’islam w’abarwanyi ba Al-shabab wigambye icyo gikorwa. Al-Shabab ikunze kugaba ibitero bigamije kurwanya leta, igisirikare ndetse n’abasivili mu murwa mukuru Mogadishu n’ahandi muri Somalia
Facebook Forum