Uko wahagera

Guherekeza Abahitanywe n'Ibitero muri Norvege


Guherekeza Abahitanywe n'Ibitero muri Norvege
Guherekeza Abahitanywe n'Ibitero muri Norvege

Avoka wunganira umuntu ukurikinyweho ibyaha by’ubwicanyi byo kuwa gatanu muri Norvege avuga ko uwo aburanira azagusobanura icyabimuteye ubwo aribujye imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere.

Anders Behring Breivik ashobora gushinjwa ibyaha by’iteraboba kubera bombe yateye ku biro bya ministri w’intebe mu murwa mukuru wa Norvege Oslo hanyuma akarasa ku bana bari ruteraniye mu nkambi y’urubyiruko mu kirwa cya Utoeya. Icyo gitero cyahitanye abantu 93.

Uburanira Breivik avuga ko umuclient we yireze ibitero byombi ariko yahakanye kuba yarakoze icyaha cy’urugomo.Avoka wa Breivik avuga ko yumva ibikorwa bye ari agahomamunwa ngo ariko bikaba bikenewe mukugeza revolution ku banyanorvege.

Igihe gito mbere y’igitero cyo kuwa gatanu Breivik yatangaje inyandiko ndende kuri internet. Yavuze kubyo yita guhindura ubulayi ibihugu bya Islamu binyuze mu bayisilamu bahimukira. Cyakora yavuze ko kwihimura kuri abo batagira uwo baheza abarega kuba bagambanira idini rya gikristu batsura ubwisanzure bw’imico myinshi itandukanye.

Igitero cyo kuwa gatanu cyashegeshe Norvege itari yari igeze ibona urugomo nk’urwo kuva igihe yari ivogerewe n’abanazi mu ntambara ya Kabiri y’isi yose.

Ministri w’intebe Jens Stoltenberg yavuze ko Norvege yababajwe n’amakuba yabaye mu gihugu ubwo yari ayoboye imihango yo guherekeza abazize ibyo bitero ejo ku cyumweru muri Cathedrali y’I Oslo. Abari mu cyunamo barimo umwami Harald n’umwamikazi Sonja. Abenshi muri abo bose bari muri Cathedral harimo n’umwami n’umwamikazi bose baraliraga ku mugaragaro.

Guherekeza Abahitanywe n'Ibitero muri Norvege
Guherekeza Abahitanywe n'Ibitero muri Norvege

Hagati aho kandi, Polisi ya Norvege ikomeje gukora iperereza kuri icyo gitero cya bombe cyagabwe ku mazu ya guverinoma mu murwa mukuru Oslo no ku bindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Bwana Mushumba Safari Jean ni umunyarwanda utuye mu mujyi wa Oslo. Etienne Karekezi yamubajije uko yamenye iby’icyo gitero cya bombe.

XS
SM
MD
LG