Uko wahagera

Agahenje Muri Yemeni


Inyeshyamba z’aba-Houthi mu gihugu cya Yemeni zatangiye gukura abasilikali babo mu mujyi w’icyambu wa Hoideda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Ni amasezerano yari ahagariwe n’umuryango w’abibumbye agamije guhagarika imirwano muri Yemeni. Mohammed Ali al-Houthi, umuyobozi w’ikirenga w’izo nyeshyamba yavuzeko igikorwa cyo gusubiza inyuma abasilikali babo cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Ibyo bikorwa byanabaye no mu yindi mijyi mito ya Salif na Ras Issa.

Umwe mu bayobozi ba leta yemewe n’amahanga ya Yemeni we avuga ko ataremeza neza ko izo nyeshyamba zatangiye gukura abasilikali bazo muri iyo mijyi. Yavuze ko amakuru nyayo bategereje kuyahabwa n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishyizwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano Liyetona Jenerali Michael Lollesgaard.

Muri ayo masezerano yo guhagarika imirwano inyeshyamba z’aba-Houthi ziyemeje kandi no gukura abasilikali babo bose i Hodeidah, bareke umujyi mu maboko ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye. Umujyi w’icyambu wa Hodeida niwo unyuzwamo hafi ibintu byose bitumizwa mu mahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG