Uko wahagera

Afurika y’Epfo- Ingwate y’Amadolari Hafi 700 Yafunguje Oscar Pistorius.


Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, yemeye kurekura Oscar Pistorius nyuma yo ku mutegeka gutanga ingwate ingana n’amadolari hafi 700.

Ibi bibaye nyuma y’uko urukiko muri icyo gihugu mu cyumweru gishize rutesheje agaciro icyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko bwa mbere maze ruhamya Oscar Pistorius icyaha cy’ubwicanyi.

Mu kwezi kwa cumi, urukiko rwari rwarekuye umukinnyi Pistorius abacamanza bashingiye ku myitwarire myiza. Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga, yishe arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp mu mwaka wa 2013.

Mu gufata icyemezo, umucamanza Eric Leach, yavuze ko n’ubwo Pistorius avuga ko yishe umukunzi we atabigambiriye, yari kubanza akamenya ko igikorwa yakoze cyari kigamije kwica.

Uwunganira Pistorius, yavuze ko azajuririra icyemezo cy’umwanzuro w’urukiko.

XS
SM
MD
LG