Uko wahagera

Afurika y’Epfo Yizihije Isabukuru y’Imyaka 100 ya Mandela


Obama mu Birori vyo kwibuka isabukuru y'imyaka 100 ya Mandela
Obama mu Birori vyo kwibuka isabukuru y'imyaka 100 ya Mandela

Abanyafurika y’Epfo bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko ya Nelson Mandela, perezida wa mbere w’umwirabura wayoboye Afurika y’Epfo. Muri uwo muhango, Barack Obama perezida wa mbere w’umwirabura wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonaniye I Johannesburg n’abayobozi b’urubyiruko rutuka mu mpande zose z’Afurika.

Ejo, Obama yari yafuze ijambo, abasesengura bavuga ko rishobora kuba ariryo rikomeye yavuze atakiri perezida w’Amerika.

Mw’ijambo rye, ry’uyu mwaka hibukwa Nelson Mandela, Obama yagaragaje ishusho y’ibyagezweho n’uburinganire bwazanywe n’abayobozi nka nyakwigendera Mandela. Hanyuma avuga n’ibifatwa muri iki gihe nka politiki zidasobanutse kandi zidatanga icyizere.

Nyuma yo kubaburira Obama yahamagariye abari bamuteze amatwi kugumana icyizere. Ati abakiri bato muri aha, munyumva, ubutumwa mbahaye buroroshye: “mukomeze kwizera, mukoze urugendo, mukoze kwubaka ibihugu, mukomeze kuzamura ijwi”. “Buri gisekuru gifite amahirwe yo guhindura isi”.

Mu gusubiza, imbaga y’abantu 15,000 yari iteraniye ku kibuga cy’imikino ya Cricket mu bukonje bukabije, yavugiye icyarimwe “Yes. We can”, bisobanuye yego turabishoboye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG