Icyunamo cyatangiye mu rwego rw'umunsi mpuzamahanga wo kurandura amabi akorerwa abali n'abategarugoli. Ubwicanyi bufatiye ku gitsina ni kimwe mu bibazo bimaze imyaka bikomereye cyane Afrika y'Epfo. Bwibasira cyane cyane abali n'abategarugoli. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko buri mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu, mu muco no mu migenzo.
Afurika y'Epfo kandi ni cyo gihugu cya mbere cy'Afrika cyashegeshwe na Covid-19 kurusha ibindi byo kuri uyu mugabane w'isi, n'abaturage imaze guhitana barenga ibihumbi 21. Ni ukuvuga hafi 42% by'abo yishe bose muri Afrika.
Muri iki cyumweru cy'icyunamo, Perezida Cyril Ramaphosa yasabye rubanda kwambara agatambaro k'umukara ku kuboko cyangwa se ikindi kintu cyose kerekana ko bazirikana abapfuye.
Yabasabye no kugena ahantu hatandukanye mu gihugu hose bazajya bashyira indabo, buji zicanye, n'ibindi bikorwa bitandukanye byo kwibuka.
Perezida w'Afrika y'Epfo yategetse kandi ko n'amabendera yururuka kugera hagati no hagati kugera ejobundi kuwa gatandatu, tariki ya 29 y'uku kwezi.
Facebook Forum