Uko wahagera

Ingabo Zavuye ku Rugerero Zahejeje Abaministri mu Nama muri Afurika y'Epfo


Perezida w'Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa na Thandi Modise wahoze ari Perezida w'inteko Ishinga Amategeko

Muri Afurika y'Epfo ubutegetsi bwatangaje ko ingabo zishinzwe umutekano zagabwe mu cyumba cyaberagamo inama yahuzaga abaminisitiri batatu n'ingabo zavuye ku rugerero zarwanyije ubuyobozi bwa gashakabuhake zari "zabagize ingwate".

Abantu byibura 56 batawe muri yombi bashobora gushijwa icyaha cy’ubushimusi nyuma yo guhangana mw’ihoteli iri mu murwa mukuru Pretoria mw’ijoro ry’ejo kuwa kane nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano, The National Joint Operational and Intelligence Structure (NATJoints).

Mondli Gungubele, Minisitiri muri Perezidansi, yavuze ko we na minisitiri w’ingabo, Thandi Modise, hamwe n’umwungirije, Thabang Makwetla, babonanye n'ingabo zavuye ku rugerero, kugirango bumve akababaro kabo ku bijyanye n’impozamarira ku ruhare bagize mu rugamba rutari rworoshye barwanyijemo Apartheid.

Umuvugizi w’ingabo zavuye ku rugerero ntiyahise aboneka ngo agire icyo abivugaho. Mu itangazo yashyize ahagaragara hakoreshejwe uburyo bwa videwo, Gungubele yavuze ko Baminisitiri n'ingabo zavuye ku rugerero bananiwe kumvikana ku buryo inama iri bukorwemo kandi ko bafashe icyemezo cyo kuyisubika.

Uyu muvugizi yagize ati: “Ubwo twarimo gusohoka mu nama twerekeza ku nzugi, ingabo zahoze ku rugerero bafunze imiryango. Ubwo nibwo twasobanukiwe ko “twafashwe bugwate”. Yakomeje asobanura ko ibyo byaje guhindurwa n’ingabo zishinzwe umutekano, zakoze akazi neza kandi zikagera ku ntego. Gungubele yavuze ko ibyabaye bitemewe imbere y’amategeko.

Ikigo gihuza ibikorwa by’umutekano, cyavuze ko nyuma yo kunanirwa kwumvikana n’"abafashe baminisitiri bugwate” polisi yakoresheje “uburyo bwayo”.

Iryo tangazo ntirivuga ubwo buryo bwakoreshejwe ubwo aribwo, ariko ryavuze ko nta masasu yarashwe mu kubabohoza. Ntabwo igihe ibyo byamaze cyahise kimenyekana.

Abantu 56 barimo abagore barindwi, bashobora gushinjwa ishimuta nk’uko abashinzwe umutekano babivuga. Nta cyahise gitangazwa n’abatawe muri yombi cyangwa abazabunganira mu mategeko.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG