Uko wahagera

Afurika y’Epfo Izongera Ubufasha ku Miryango Ikennye


Perezida Cyril Ramaphosa
Perezida Cyril Ramaphosa

Afurika y’epfo igiye kwongera ubufasha ku miryango ikennye, ubu ishonje kubera ingamba za Guma mu Rugo. Perezida Cyril Ramaphosa yabivuze kuri uyu wa mbere nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Mu makuru ageza ku banyagihugu buri cyumweru, Perezida Ramaphosa yavuze ko yabonye uburyo abaturage babayeho ku bigo bafatiraho ibiribwa, ko kudasohoka byatumye miliyoni z’abantu batagira akazi, bakora mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa bagakora utuzi tubahemba intica ntikize kugira ngo babashe kubona ikibatunga.

Ramaphosa ntiyasobanuye uburyo guverinema izongera ibyo yatangaga. Ariko bamwe mu mpuguke mu by’ubukungu n’abo mu ngaga z’abakozi, basabye ko amafaranga abanyagihugu bahabwaga yongerwa.

Igihugu gikize kurusha ibindi mu nganda ku mugabane w’Afurika, ni kimwe mu byo kw’isi bigaragaramo cyane ubusumbane n’imibereho itandukanye ku bari ku rwego rwo hejuru n’abari ku rwo hasi rw’imishahara.

Afurika y’epfo ni yo yemejweho kuba ifite umubare munini w’abanduye virusi ya corona mu bihugu byo muri Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara, ahari 3 158 barwaye na 54 bahitanywe na COVID-19. Perezida Ramaphosa yavuze ko guverinema yiteguye ko ubwandu bushobora kwiyongera muri ibi byumweru ndetse n’amezi ari imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG