Uko wahagera

Afuganistani Yashyizeho Inama Izayunga n'Umutwe w'Abatalibani


Perezida Ashraf Ghani wa Afuganistani.

Perezida Ashraf Ghani wa Afuganistani yashyize ahabona amazina y'abayobozi bagize Inama Nkuru y'Igihugu y'Ubwiyunge ishinzwe imishyikirano izahuza abayigize n'abo mu mutwe w'Abatalibani.

Abanyapolitike barimo abari mu butegetsi n'ababuhozemo, abakuru b'amashyaka n'abanyamadini bakomeye bari mu bantu barenga 40 bagize iyo Nama Nkuru y'igihugu yashyizweho n'Iteka rya Perezida Ashraf Ghani taliki 29 z'ukwa munani.

Muri bo harimo Abdul Rasul Sayyaf na Gulbuddin HekMatyar bahoze ari abayobozi ba Mujahedin, umutwe w'abarwanyi batsimbaraye ku mahame ya isilamu, Safia Sediqqi impirimbanyi iharanira imibereho myiza ya rubanda, n'abandi bagore umunani.

Umwe muri abo bagore ni we wungirije ukuriye iyo nama, Abdullah Abdullah, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Leta y'ubumwe muri Afuganistani

Hamid Karzai wigeze kuba Perezida wa Afuganistani na we yari yatoranijwe mu bagize iyo nama ariko mu itangazo yasohoye taliki ya 30 z'ukwa munani, yabyanze avuga ko adashaka kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bagize inzego z'ubutegetsi

Inama Nkuru y'Igihugu y'Ubwiyunge izayobora itsinda ry'abantu 21 batoranijwe na Perezida Ghani mu kwa gatatu kuzakorana imishyikirano n'umutwe w'Abatalibani.

Ibi biganiro ni kimwe mu byo Leta zunze ubumwe z'Amerika yemerenyijeho n'umutwe w'abarwanyi b'Abatalibani mu kwezi kwa kabiri mu rwego rwo guhagarika intambara imaze imyaka 19 muri Afuganistani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG