Uko wahagera

Afuganistani n’Abatalibani Biteguye Ibindi Biganiro mu Mwaka Utaha


Intumwa zari mu biganiro by'Amahoro y'Afuganistani, i Doha muri Qatar tariki 12/9/20

Abayobozi muri Afuganistani bavuga ko guverinoma yafashe icyemezo cyo gukoresha icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro n’Abatalibani i Doha muri Qatar, ahabereye ibya mbere.

Ibihugu bitandukanye byarwaniraga kwakira ibyo biganiro by’amahoro harimo Norvege n’Ubudage.

I Doha ni naho habereye ibiganiro by’amahoro hagati y’Amerika n’Abatalibani byatumye hasinywa amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2020. Ni naho kandi Abatalibani, bakomeje kugira ibiro bya politiki mu buryo bw’ibanga hashize imyaka.

Ibiro bya Perezida Ashraf Ghani, na byo byemeje ko i Doha ariho hazabera iki cyiciro cy’ibiganiro, kugira ngo bitangirire igihe. Ghani yari yarumvikanishije icyifuzo cy’uko icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro n’ibindi bizakurikiraho, byabera muri Afuganistani.

Cyakora Abatalibani ntibemera guverinema ya Ashraf Ghani, kandi bateye utwatsi icyifuzo cye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG