Intumwa za guverinema y’Afuganistani n’abahagarariye Abatalibani biteguye gusubukura ibiganiro by’amahoro muri Qatar, nyuma y’ibyumweru bitatu by’ikiruhuko.
Ibyo biganiro bizatangira ejo kuwa kabiri, byitezweho kuzasuzuma ibibazo birimo ibyerekeye gusangira ubutegetsi n’ihagarikwa ry’imirwano nyuma y’uko impande zombi, mu kwezi kwa 12, zumvikanye ku buryo bizakorwa.
Ibiganiro byatangiye mu kwezi kwa cyenda, mu gihugu cya Qatar, nyuma y’amezi yari ashize, abatalibani bageze ku masezerano na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni amasezerano azemerera gukura ingabo muri Afuganistani no kurangiza intambara y’igihe kirekire, kugira ngo Abatalibani bemere gutanga amahoro.
Abatalibani bari baranze kwemera guverinema ishyigikiwe n’Amerika kandi cyari ikibazo cyagombaga gusuzumwa nk’uko byavuzwe n’itsinda rihagarariye guverinema.
Uyu munsi kuwa mbere, umuvugizi w’abatalibani, Zabihullah Mujahid, yavuze ko ingabo z’Amerika, zagabye ibitero by’indege ku nyeshyamba, akabyita kurenga ku masezerano hagati y’impande zombi.
Umuvugizi w’ingabo z’Amerika, Col. Sonny Leggett, yavuze ko ibyo bitero byari ibyo kwirwanaho ko atari ukurenga ku masezerano, kandi asaba ko imirwano yahagarara.
Abategetsi bo mu Bulayi, nabo basabye impande zombi kworoshya ubushyamirane, no kwumvikana mu buryo bwihuse.
Facebook Forum