Uko wahagera

Imirwano y’Ingabo za Leta n’Abatalibani Yahitanye 60 muri Afuganisitani


Ubutegetsi bwo muri Afuganistani buravuga ko intambara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’AbatalibanI yahitanye abantu 60 ku mpande zombi.

Umwe mu bakuru b’intara zigize Afuganistani yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyo ntambara yahitanye abashinzwe umutekano 11 igakomeretsa abandi 17. Yavuze ko iyo mirwano yamaze amasaha yahitanye benshi mu bagabye igitero ku ngabo za Leta ariko nta byinshi yayitangaje ho.

Umuvugizi wa ministeri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli muri Afuganistani Qadir Mufti yemeje ko Abatalibani bagabye ikindi gitero mu ntara ya Logar iri mu burasirazuba bw’igihugu kigahitana abashinzwe umutekano 8. Icyo gitero cyibasiye ibirindiro by’ahitwa Aynak mu karere gakungahaye ku mabuye y’umuringa mu birometero 40 uvuye mu murwa murkuru Kabul.

Abarwanyi b’abatalibani kandi bagabye ibitero mu majyepfo y’intara ya Kandahar bahitana abapolisi 8. Abakozi b’iyo ntara bavuga ko abagabye igitero 28 baguye muri iyo mirwano. Ingabo 70 za Leta ya Afuganistani zimaze kugwa mu bitero nk’ibi mu gihe cy’icyumweru kimwe, bikaba bikomeje kudindiza gahunda yo gushaka amahoro no kunga impande zishyamiranye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG