Uko wahagera

Afuganistani: Abatalibani Bashobora Kwibasira Abanyamakuru


Abarwanyi b'Abatalibani
Abarwanyi b'Abatalibani

Ihuriro ry'imiryango irenga 24 igizwe n'ibitangazamakuru n'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw'itangazamakuru, rirasaba leta y'Amerika kurengera Abanyafuganistani bakoreye itangazamakuru ry'amahanga. Iryo huriro riravuga ko kubera iyo mpamvu bashobora kwibasirwa n'Abatalibani.

Inzandiko iryo huriro ryandikiye Perezida Joe Biden, abayobozi b'abasenateri n'abadepite zasabaga Leta zunze Ubumwe z'Amerika gushyiraho gahunda ya visa ku banyamakuru bakoranye n'ibitangazamakuru byo muri Amerika. Izi nzandiko zavugaga ko benshi muri bo batinya ko Abatalibani bashobora kubagirira nabi kubera ko bakoranye n'itangazamakuru ry'Amerika.

Afuganistani imaze igihe ibarirwa mu bihugu bitoteza abanyamakuru ariko kuva aho hatangiriye imishyikirano hagati ya leta y'icyo gihugu n'Abatalibani mu kwa cyenda 2020 n'aho ingabo z'Amerika zitangiriye kuva muri icyo gihugu byarushijeho kuzamba. Abanyamakuru bagera ku 10 n'abakora mu itangazamakuru bamaze kwicwa kuva iyo mishyikirano yatangira. Abandi benshi bahunze uduce tw'amajyaruguru y'igihugu twigaruriwe n'Abatalibani.

Gusa kugeza ubu abategetsi b'Amerika birinze kuvuga niba baba barafashishije ingabo za leta y'Afuganistani zirwanira ku butaka ibikoresho bya gisirikare nk'ibisasu bya bombe n'ibindi mu rwego rwo kurinda ingabo z'Amerika ubu zirimo ziva muri icyo gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG