Uko wahagera

Afuganistani: Abatalibani Bakubise Umunyamakuru Bamwambura Ibikoresho


Abatalibani basaka imodoka z'abagenzi
Abatalibani basaka imodoka z'abagenzi

Abatalibani bakubise umunyamakuru bamufatiyeho imbunda i Kabul mu murwa mukuru wa Afuganistani. Ibyo binyuranije n'ibyo bari basezeranije rubanda ko bazubahiriza uburenganzira bw'itangazamakuru. Bibaye mu gihe bikomeje kuvugwa ko ibikorwa by'Abatalibani byo guhohotera abanyamakuru n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu biguma kwiyongera kuva bafata umurwa mukuru mu gihe gishize kirenga icyumweru.

Umunyamakuru Ziar Khan Yaad ukorera igitangazamakuru cyitwa TOLO news channel yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko Abatalibani bamukubitiye i Kabul mu gace kitwa Shahr-e-Naw kuri uyu wa kane, bakanamunyaga ibikoresho bye by'akazi birimo Camera na telefoni igendanwa.

Igitangazamakuru cya TOLO news network cyatangaje ko Yaad na mugenzi we wamufashaga gufotora barimo gufata amashusho y'abakozi n'abandi bantu badafite akazi ubwo bagubwaga gitumo n'Abatalibani bakabadukira bakabahondagura.

Yaad yanditse ko kugeza ubu atazi icyabibateye. Yavuze ko icyo kibazo bamaze kukiregera abategetsi b'Abatalibani ariko kugeza ubu ababikoze bataratabwa muri yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG