Uko wahagera

Abantu 12 Bahitanywe na Bombe i Kabul muri Afuganisitani


Muri Afuganisitani igisasu cyatezwe mu modoka cyahitanye abantu 12 gikomeretsa abandi 20 barimo n’abana mu murwa mukuru Kabul. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Nasrat Rahimi yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko icyo gisasu cyari kigamije guturitsa imodoka y’ikigo cyigenga cy’abanyamahanga gikora akazi ko gucunga umutekano. Abakozi bane b’icyo kigo bari mu bakomeretse. Gusa nta makuru menshi Minisitiri Rahimi yigeze atangaza.

Nta bahise bigamba itegwa ry’icyo gisasu cyaturitse gikurikira imvururu ziheruka mu murwa mukuru Kabul. Amatsinda y’Abatalibani n’imitwe yitwara gisirikare bafitanye isano na leta ya kisilamu bakunze kwigamba kugaba ibitero nk’iki.

Iki gikorwa cy’urugomo kibaye hashize umunsi umwe Perezida Asharaf Ghani wa Afuganisitani arekuye imbohe eshatu z’Abatalibani bakomeye baguranywe izindi mbohe ebyiri: umunyamerika n’umunyaustralia.

Abo banyamahanga babiri bigishaga muri kaminuza y’abanyamerika muri Afuganistani iri mu murwa mukuru Kabul, mbere y’uko bafatwa bunyago mu kwa munani mu mwaka wa 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG