Uko wahagera

Afurika Ntirabona Inkingo za Covid 19 Zihagije


Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara ku mugabane w’Afurika kiratangaza ko hatabaye igikorwa kugirango inkingo za Covid-19 zigezwe vuba kuri uyu mugabane, isi ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye.

Ikigo Africa CDC kivuga ko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu gihe ibihugu bikize ku isi bikomeje gukingira abaturage babyo virusi ya corona.

Umuyobozi w’icyo kigo John Nkengasong, yabwiye abanyamakuru ko biteze ko izo nkingo zizatangira kugezwa muri Afurika mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane umwaka utaha. Yagize ati, “Ni kera cyane ukurikije umuvuduko iyi virusi yanduriraho.”

Imibare ya Africa CDC igaragaza ko abandura virusi ya corona bamaze kwiyongera ku gipimo cya 19 ku ijana guhera mu cyumweru gishize gusa. Umubare w’abicwa niyo ndwara nawo warazamutse cyane, ubu ukaba ugeze kuri 26 ku ijana.

Muri Afurika y’epfo ahavugwa ubundi bwoko bushya bwa virusi ya corona, hagaragaye abantu bashya banduye barenga 82,000 mu cyumweru kimwe gusa. Iyo mibare ni yo bwana Nkengasong aheraho asaba ko izo nkingo zakwihutishwa kugirango baramire ubuzima bw’Abanyafurika.

Ikibazo cy’ubukene n’ubushobozi buke mu bihugu byinshi by’Afurika n’ibimwe mu bituma izo nkingo zitabonekera ku gihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG