Uko wahagera

Afghanistani: Ikibuga cy’indege cy’i Kabul Cyongeye Gukora


Ku kibuga cy'indege i Kabul
Ku kibuga cy'indege i Kabul

Iki kibuga cyongeye gufungurwa cyakira infashanyo kandi indege za gisivili ziri hafi gusubukura ingendo zazo. Ambasaderi wa Qatar muri Afghanistani yavuze ko amatsinda ashinzwe ibya tekiniki yabashije kwongera gufungura ikibuga cy’indege cya Kabul kugirango cyakire infashanyo kandi kibashe kwitegura ingendo bidatinze. Yabitangarije kuri televisiyo Al Jazeera uyu munsi kuwa gatandatu.

Aho indege ziruka mbere yo gufata ikirere i Kabul, harasanwe ku bw’ubufatanye n’abayobozi b’Afghanistani nk’uko ambasaderi yakomeje abibwira Al Jazeera.

Televisiyo y’i Qatar nayo yavuze ko indege ebyiri zikora ingendo imbere mu gihugu, zahagurutse i Kabul zijya mu mijyi ya Mazar-i-Sharif na Kandahar. ((Reuter))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG