Uko wahagera

Abigaragambya mu Bufaransa Basakiranye na Polise


Mu Bufaransa abigaragambya basakiranye na polise kuri uyu wa mbere, kuri sitasiyo ya Gariyamoshi ya Lion, mu gihe imyigarambyo mu gihugu hose igeze ku munsi wayo wa 19.

Abigaragambya barwanya umugambi wa perezida Emmanuel Macron w’amavugurura ajyanye na pansiyo, ku bakozi bo mu nzego nyinshi za leta, n’ibyerekeye kuzamura imyaka y’amavuko ku kiruhuko cy’izabukuru ikaba 64.

Sitasiyo ya Televisiyo y’Ubufaransa, BFM, yerekanye abapolisi bahangaye n’itsinda ry’abantu babarirwa muri 30 bigaragambyaga, kuri imwe muri sitasiyo za gariyamoshi inyurwaho n’abantu benshi, Gare de Lyon.

Iyo myigaragamyo yanabangamiye ingendo kuri sitasiyo za gariyamoshi nini z’i Paris nka Gare du Nord, inyuraho abagenzi bajya i Londres mu Bwongereza n’i Buruseli mu Bubiligi, hamwe na Gare de l’Est.

Imyigaragambyo mu mpande zose z’Ubufaransa, yanagize ingaruka ku ngendo z’ibihe bya Noheli. Mu gihe abakozi bo mu bijyanye na Peteroli n’ibiyikomokaho, byitezwe ko batorera gufunga inganda zinyugurura peteroli nk’uburyo bwo kwigaragambya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG