Uko wahagera

Abdelkader Tebboune Yarahiye nka Perezida Musha wa Algeriya


Abdelkader Tebboune yarahiye kuri uyu wa kane nka perezida wa Algeriya. Ni nyuma yo gutsinda itora ryo mu cyumweru gishize, abigaragambyaga bateye utwatsi bavuga ko ari uburyo bw’abanyapolitiki b’indobanure mu gihugu bashaka kugundira ubutegetsi.

Tebboune, wahoze ari minsitiri w’intebe yatsindiye kuri 58 by’amajwi. Cyakora amatora yadurumbanyije n’abamaze amezi icumi mu biterane baharanira amavugurura.

Iyo myigaragambyo yafasheje gukura ku butegetsi mu kwezi kwa kane, Abdelaziz Bouteflika wari ubumazeho igihe. Ariko itorwa ry’umuyobozi mushya ntiryatumye bahwema.

Tebboune yegereye abakora imyigaragambyo, abizeza ko azarwanya ruswa nk’umuntu wigenga n’ubwo ari mw’ishyaka rinini rya politiki mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG