Uko wahagera

Abayobozi b'Ubufaransa na Isirayeli Baganiriye ku Kibazo cya Pegasus


Ikirangantego cy'ikigo NSO cyo muri Isirayeli cyakoze ikoranabuhanga rya Pegasus
Ikirangantego cy'ikigo NSO cyo muri Isirayeli cyakoze ikoranabuhanga rya Pegasus

Ministri w'Intebe wa Isirayeli Naftali Bennett yumvikanye na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa ko ikibazo cy'ubuhanga bwa Pegasus bwakoreshejwe mu kuneka abantu harimo na Macron ubwe kizasuzumwa mu ibanga. Ibyo byemejwe n'umwe mu bategetsi bo muri Isirayeli.

Isirayeli imaze igihe ikora iperereza rigamije kureba niba ubu buhanga bwakozwe n'ikigo NSO bugenewe gukoreshwa mu buryo bwemewe n'amategeko n'inzego z'iperereza, bwaba bwarakoreshwejwe mu buryo butari bwo hirya no hino ku isi.

Mu kwezi kwa karindwi ibigo by'itangazamakuru mu bihugu binyuranye byatangaje ko ikoranabuhanga rya Pegasus ryakoreshejwe mu kuneka abanyamakuru babyo binyuze mu mitego yoherezwa muri za telefoni zabo.

Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko telefoni ya Macron yari ku rutonde rw'izakurikiranirwaga hafi n'igihugu cya Maroke ariko icyo gihugu cyavuze ko kidafite iryo koranabuhanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG