Uko wahagera

Abayisenga Watwitse Katederali i Nantes Yisobanuye muri Imeyeli


Ifoto yerekana bimwe mu vyangirikiye muri katedrali yaturiwe n'Umunyarwanda
Ifoto yerekana bimwe mu vyangirikiye muri katedrali yaturiwe n'Umunyarwanda

Abayisenga ukomoka mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, amaze imyaka umunani ageze mu Bufaransa. Mu ibaruwa ya imeyeli yandikiye abantu batandukanye, barimo abayobozi ba Katedrali na perefegitura ya Nantes, atangira yerekana ko afite ubumuga yatewe n’uwamuhohoteye amusanze mu Kiliziya mu mwaka wa 2018, i saa moya n’igice za nimugoroba arimo afunga Kiliziya, akamwibeshyaho agirango ni Padiri. Abwira abategetsi ko umuganga umukurikirana asanga agikeneye kuvurwa, Abayisenga akibaza impamvu yahawe integuza yo kwirukanwa ku butaka bw’Ubufaransa.

Mu ibaruwa ye, yanditse ku wa gatandatu tariki ya 18, akayohereza i saa kumi n’iminota 12 za mu gitondo (4:12) nyuma y’amasaha atageze kuri abiri Kliziya igatangira kugurumana (7:45), Abayisenga yerekana ko kuva mu mwaka wa 2016, igihe yatangiriye umurimo wo gufunga no gufungura Kliziya, yasabye uruhushya rwo gukora ntaruhabwe kandi igihe yahohoterwaga yari ategereje guhabwa uruhushya rwo kuguma mu Bufaransa.

Ikimubabaza kandi nuko mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize, yahawe urwandiko rumuteguza kuva mu gihugu kandi yari agitegereje gusubira kwa muganga, ndetse n’ikirego yatanze amaze gukubitwa kibaba kitarigeze gisuzumwa.

Uruhushya rwo kuguma mu Bufaransa yawe umwaka ushize rwarangiye ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka. Abayisenga aragira ati: “Ku itariki ya 29 Mutarama 2019, nanditse ntabaza Musenyeri Jean Paul James , Umushumba wa Diyosezi ya Nantes n’ibyegera bye kugirango bantabarize kuri perefe mbone impapuro zatuma nshobora gukurikiranwa n’abaganga, kubera ko ingufu z’ubuzima bwanjye zagenda zigabanuka ».

Muri iyo baruwa, akomera agira ati:” Nyuma yaho Musenyeri James yumvikanye na perefe ko diyosezi ikwiye kumpa akazi gahemberwa umushahara, ati ndetse nasabwe gutanga umwirondoro ariko ntacyakozwe ahubwo uwo mbajije anyohereza ku wundi ».

Umufasha w’umuyobozi w’isyirahamwe ryitwa Secours catholique, rifasha abatishoboye, yamugiriye inama amusaba kwihangana agategereza indi imyaka ibiri kugirango yusuze 10 ari mu gihugu, isabwa kugirango ahabwe ibyagombwa, ariko Abayisenga asanga harimo agahimano akandika ati :

«Mwambaye hafi igihe kirekire mbakorera, ati ariko kuva nahohoterwa, ndetse no mu gihe twugarijwe n’icyorezo, ati murantererana, mukansaba gutegereza imyaka ibiri kandi ntagira kivurira ! »

Mu rwandiko rwe, Abayisenga yarabateguje agira ati: “Niba mwibwibwira ko hari baringa cyagwa roho ya shitani yampohoteye mbakorera, kandi ikabahuma amaso ntimubone ko ubuzima bwanye burindimuka, ati mbere yuko nkomeza kwitangira ikoranabushake, ngomba kubanza ngashyira umutekano aho nshinzwe nkuko uwampohoteye yabikoze :nkahashakira kandi nkahasohora iyo shitani, kandi nkabikora nkuko shitani yabigenza ».

Arangiza ibaruwa ye agira ati: "Nizeye amasengesho yanyu azamperekeza muri iki gikorwa cy’ubumuntu kidahuye n’ibyo nakoraga, kugirango nyuma yacyo hazamenyekane akarengane gakorwa n’abokozi bo kuri prefegitura kandi mubone ko ubuzima bwanjye bwazahaye mbakorera, bityo nshobore gukomeza kubonana n’abaganga ntatinya kwirukanwa mu Bufaransa”.

Emmanuel Abayisenga yemeye icyaha, avuga ko ariwe wakongeje katederali, icyaha gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’ibihumbi 150,000 by’amafaranga y’amaEuros. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Londres mu Bwongereza, Venuste Nshimiyimana, ni we wakurikiranye iyi nkuru.

Impamvu Abayisenga Yaba Yaratwitse Katederali
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:48 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG