Uko wahagera

Abaturage Bamaganye Abasirikare Bahiritse Ubutegetsi muri Myanmar


Abantu babarirwa mu bihumbi bakwiriye imihanda ya Yangoon, umujyi munini kurusha iyindi muri Myanmar, bamagana ihirikwa ry'ubutegetsi riheruka kuba muri icyo gihugu, basaba n'irekurwa rya Aung San Suu Kyi watowe n'abaturage. Ibyo barabikora mu gihe abasirikare bahiritse ubutegetsi baciye imiyoboro yose ya Internet.

Umujinya ukomeje kwiyongera mu bigaragambya bagenda batera hejuru bavuma ubutegetsi bwa gisirikare bati: "Buragatsindwa! Buragatsindwa! Demokarasi n'itsinde, n'itsinde!". Abaturage bari hafi aho babazaniraga amazi n'ibyo gufungura nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza.

Benshi mu bigaragambya bari bambaye imyenda y'ibara ritukura ry'ishyaka National League for Democracy (NLD) rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora yabaye taliki 8 z'ukwezi kwa kwa cumi na kumwe. Abasirikare bakuru muri icyo gihugu banze ibyavuye mu matora bavuga ko yibwe.

Abahiritse ubutegetsi ntibabonetse kugira icyo batangaza ku bikorwa byabo byo gufunga imbuga nkoranyambaga za twitter na Instagram, nyuma yo gufunga Facebook ikoreshwa n'icyakabiri cy'abatuye muri icyo gihugu. Ibyo bikorwa byose bigamije gucecekesha abanenga igisirikare cyahiritse ubutegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG