Uko wahagera

Abatalibani: Ingabo z'Amahanga Ntizizarenze Taliki Ntarengwa yo Kuva mu Gihugu


Kuri uyu wa gatandatu umutwe w'Abatalibani watangaje ko "bitemewe" kandi "ari ikosa" kuba igisirikali cy'igihugu icyo ari cyo cyose cyagumisha ingabo zacyo muri Afuganistani kurinda ikibuga cy'indege cyangwa ahandi hantu nyuma y'uko ingabo z'umuryango wo gutabarana w'Amerika n'Ubulayi (OTAN) ziyobowe na Leta zunze ubumwe z'Amerika ziva muri icyo gihugu.

Iyi mbuzi yabaye ihurizo kuri Amerika n'ibindi bihugu ndetse n'imiryango itanga imfashanyo bifite abakozi i Kabul. Baribaza uko bakurayo abantu babo imirwano iramutse yongeye gukaza umurego nyuma y'itahuka ry'ingabo z'amahanga riteganyijwe kuba ryarangiye taliki ya 11 z'ukwezi kwa cyenda.

Turukiya igifite abasirikare bagera kuri 500 muri Afuganistani yemeye kurinda ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kabul nyuma y'italiki ntarengwa yo gukura ingabo muri icyo gihugu yashyizweho na Joe Biden.

Umunyamabanga w'ingabo za OTAN, Jens Stoltenberg ejo ku wa gatanu yavuze ko hari ibiganiro ku bihugu bitandukanye harimo na Turukiya ku byerekeye uko ikibuga Mpuzamahanga cya Kabul cyarindirwa umutekano.

Ariko Abatalibani barahiye ko bazarwanya ingabo zose z'amahanga zizaza mu gihugu iziriyo ubu zimaze kugenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG