Uko wahagera

Abatalibani Bavuga ko Bishe Abasilikali ba Afuganistani 40


Abasilikali ba Afuganistani bagenzura ahigeze gukorwa igitero c'Abatalibani mu 2014
Abasilikali ba Afuganistani bagenzura ahigeze gukorwa igitero c'Abatalibani mu 2014

Abatalibani muri Afuganistani bavuze ko bishe abasilikali ba leta 40 mu bitero bitandukanye bagabye mu majyaruguru y’igihugu.

Ibyo babivuze mu gihe i Moscow mu Burusiya hatangiye ibiganiro bihuza abanyafuganistani bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo bya politike biri mu gihugu.

Igitero cyahitanye abantu benshi cyabereye hafi y’umujyi wa Kunduz.

Umuyobozi wungirije wa njyanama y’intara ya Kunduz Safiullah Amir yabwiye itangazamakuru ko icyo gitero cyahitanye abasilikali 25 n’abapolisi 3.

Umuvugizi wa ministeri y’ingabo yemeje amakuru y’icyo gitero avuga ko igisilikali nacyo cyishe abarwanyi 22 b’Abatalibani.

N’ubwo ari gake Leta itangaza amakuru y’imirwano, Perezida Ashraf Ghani mu kwezi gushize yavuze ko leta imaze gutakaza abasilikari 45,000 kuva agiye ku butegetsi mu mwaka wa 2014.

Hagati aho i Moscow mu Burusiya Abatalibani bari mu biganiro n’abanyapolitike batavuga rumwe na leta. Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo biganiro leta itabiha agaciro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG