Uko wahagera

Abatabazi Barokoye Abimukira 394 ku Nkombe za Tuniziya


Abatabazi ejo ku cyumweru bakuye abimukira 394 mu bwato bwari bwakabije gupakira abarengeje urugero ku nkombe za Tuniziya. Amato abiri y’ubutabazi yakuye abo bimukira 394 mu bwato bw’igiti bwari bupakiye no hejuru mu nyanja ya Mediterane mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru, mu gikorwa cyamaze amasaha agera kuri atandatu nk’uko uwabyiboneye yabibwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters.

Ubwato bw’Abadage n’ubw’Ubafaransa, Sea-Watch 3 na Ocean Viking, bwatabaye abo bimukira mu mazi ya Tuniziya mu bilometero 68 uvuye ku nkombe z’icyo gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika.

Ubwato Sea-Watch 3, byumvikana ko ari bwo bwayoboye iyo operasiyo, bwatwaye 141 barokotse. Ocean Viking itwara abasigaye. Ubwato bw’ubutabazi, Nadir bw’umuryango utegamiye kuri Leta y’Ubudage, witwa ResQ Ship, nyuma bwaje kwunganira ubwo bundi bubiri.

Ntibyahise bimenyekana niba hari abapfuye cyangwa abakomeretse muri abo bimukira bari mu bwato bw’igiti, bwari bupakiye abantu imbere, abandi hanze. Ababibonye bavuze ko amazi yarimo kwinjira mu bwato, kandi ko moteri yabwo yahagaze.

Amato y’abimukira aturuka muri Libiya na Tuniziya yerekeza mu Butaliyani no mu bindi bice by’Ubulayi yariyongereye muri aya mezi, biturutse ku bihe bimeze neza.

Nk’uko ibiro bya ONU bishinzwe abimukira bibivuga, abantu barenga 1 100 bahunze ubushyamirane n’ubukene muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, batakarije ubuzima mu nyanja ya Mediterane muri uyu mwaka.

Abo bimukira biganjemo abagabo baturuka muri Maroke, Bengladesh, Misiri no muri Siriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG