Uko wahagera

Abasenateri Bazocira Urubanza Trump Barahiye ko Batazobogama


Mitch McConnell ejo yakiriye ku mugaragaro ikirego – impeachment – cy’Umutwe w’Abadepite w’Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika – Congress.

Mitch McConnell akuriye itsinda ry’abasenateri b’Abarepubulikani bafite ubwiganze muri Sena.

Ikirego cyajyanywe n’abadepite barindwi bemejwe kuba abashinjacyaha mu rubanza Perezida Donald Trump aregwamo gukoresha umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki, no gutambamira imikorere ya Congress.

Muri aka kanya, Sena yose irateranye kugirango itege amatwi aba bashinjacyaha bayisomera ikirego cyose uko cyakabaye.

Saa munani ya hano i Washington (saa tatu y’ijoro mu Burundi no mu Rwanda), Senateri Chuck Grassley umaze igihe kirekire muri Sena kurusha bagenzi be b’Abarepubulikani, ari nawe uyobora Sena mu milimo yayo ya buri munsi, arakira indahiro ya perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, wiyemeza ko azayobora urubanza atabogamye.

John Roberts namara kurahira, nawe arakira indahiro y’abasenateri bose uko ari ijana, nabo biyemeze ko bazaca urubanza nk’inyangamugayo. Bararahira mu ijwi riranguruye, nyuma basinyire indahiro yabo mu gitabo cyabugenewe.

Nk’uko amabwiriza ngenderwaho ya Sena abiteganya, Sena irahita imenyesha Perezida Trump ko aregwa, ibyo aregwa, imusabe no kugira icyo abivugaho. Ababikurikiranira hafi barakeka ko ashobora gutanga igisubizo cye mu nyandiko.

Abanyamategeko bazaburanira Perezida Trump ni Pat Cipollone usanzwe ayobora abajyanama mu by’amategeko muri perezidansi White House, na Jay Sekulow, avoka wikorera ku giti cye.

Nyuma yo kwakira ikirego no kurahira, abasenateri barasubika inama. Bazongera guhura kuwa kabili w’icyumweru gitaha, maze batangire urubanza nyakuli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG