Abategetsi mu gisilikare cya Somaliya, kuri uyu wa gatandatu bavuze ko abarwanyi bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida bishwe bagerageza kwigarurira ikigo cya gisilikare cya guverinema. Indege zabarasiye hafi y’icyambu cy’umujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somaliya.
Abo barwanyi babanje kugaba igitero gitunguranye mu rucyerera kuri uyu wa gatandatu ku kigo cya gisilikare hafi y’umudugudu wa Bula Gudud uri mu bilometero 50 uvuye mu majyaruguru ya Kismayo. Byatangiye abiyahuzi batatu biturikizaho ibisasu. Hanyuma, abarwanyi bari bafite ibitwaro bikomeye, bahita biroha mu kigo cya gisilikare baturutse impande zose. Uko niko abategetsi b’igisilikare cya Somaliya babitangarije Ijwi ry’Amerika.
Abdinur Ibrahim, umuvugizi ushinzwe umutekano w’akarere mu gihugu, yavuze ko batsinze abakoresha iterabwoba ko bishemo byibura 70.
Uwo mutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wigambye ko ariwo wagabye igitero ku kigo cya gisilikare kandi ko abasilikare 41 ba Somalia bahiciwe.
Amakuru aturuka mu rwego rw’ubuvuzi mu bitaro by’i Kismayo, avuga ko imirambo umunani y’abasilikare b’icyo gihugu yajyanywe kuri ibyo bitaro hamwe n’abantu 19 bakomeretse.
Andi makuru aturuka ahantu hatandukanye y’abantu bazi iby’icyo gitero, yagejejwe kuri serivisi y’Igisomali y’Ijwi ry’Amerika, n’uko abarwanyi barutaga ubwinshi abasilikare ba guverinema bari mu kigo kandi ko bahise bagifata.
Bigabije na zimwe mu ntwaro hamwe n’ibikoresho bya gisilikare mbere y’uko kibona abagitera ingabo mu bitugu.
Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona abadafite uruhande babogamiyeho kugira ngo bahamye, ibyo abarwanyi bigambye hamwe n’amakuru yatangajwe n’igilikare cya Somaliya, bitewe n’uko akarere kitaruye. Cyakora mu gushyigikira ibyo bavuze, ubuyobozi bw’intara ya Jubaland, bwashyize ahagaragara amafoto yerekana amakamyo ya gisilikare yahiye, iruhande hari n’imirambo y’abahitanywe n’ibyo bisasu byaturitse.
Facebook Forum