Uko wahagera

Abarwana muri Libya Bagiye Gushyiraho Guverinoma y'Inzibacyuho


Libya
Libya

Abarwana muri Libya uyu munsi batangiye inama igamije gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho izategura amatora yo mu kwa 12 k'umwaka utaha. Inama irabera ku buhanga bw'amashusho. Iyobowe n'intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye muri Libya, Stephanie Williams, ari nawe muhuza wabo.

Nk'ikimenyetso gikomeye cyo gushyigikira ONU, mu itangazo rimwe ibihugu bine by'Ubulayi, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, n'Ubwongereza, byashyize ahagaragara, bivuga ko "bazafatira byemezo bikaze uwo ari we wese uzambangamira iyi mishyikirano y'amahoro." Ariko ntibavuze uwo bakeka.

Ariko mu cyumweru gishize, Umuryango w'Abibumbye watangaje ko urimo uko anketi ku makuru avuga ko bamwe mu bagize inama ya politiki iri mu mishyikirano bahawe za ruswa z'abantu bashaka ko bazabashyira muri guverinoma y'inzibacyuho. ONU ntivuga amazina y'abatanze ruswa n'abazakiriye, ariko yatangaje ko izafatira ibihano mpuzamahanga umuntu wese uzabangamira imishyikirano y'amahoro.

Inama yatangiye uyu munsi ikurikiye indi imaze icyumweru irangiye muri Tuniziya yananiwe gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho ya Libiya. Ni yo yemeje ko Abanyalibiya bazitorera umukuru w'igihugu n'inteko ishinga amategeko ku italiki ya 24 y'ukwezi kwa 12 k'umwaka utaha w'2021.

Inama y'i Tunis nayo yabaye nyuma y'amasezerano yo guhagarika imirwano y'i Geneve mu Busuwisi, mu kwezi kwa cumi gushize. Aya masezerano avuga ko abacanshuro b'abanyamahanga ibihumbi n'ibihumbi barwana muri Libya bose bagomba kuba bahavuye mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere. Barimo Abarusiya, Abanyasiriya, Abanyasudani, n'abava muri Thad. Kugeza ubu, ONU ntiratangaza niba baratangiye kugenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG