Uko wahagera

Abari Inyuma ya Grace Mugabe ni bo Bari Bishe Mnangagwa


Ifoto ya Grace Mugabe na Emmerson Mnangagwa

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ararega abayoboke ba Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe, biyita G40, ko ari bo bari inyuma y’igitero cyahitanye abantu babili muri mitingi ye kuwa gatandatu ushize mu mujyi wa Bulawayo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na radiyo y’Abongereza BBC. Yasobanuye ko abo bantu ari abashatse ko Grace asimbura umugabo we ku butegetsi mu mwaka ushize birabananira. Itsinda G40 igizwe n’igice kimwe cy’ishyaka ZANU-PF rya Robert Mugabe na Mnangagwa.

Nta muntu urafatwa mu rwego rw’anketi. Polisi yasezeranije igihembo uzatanga amakuru afatika wese ku bakekwa muri kiriya gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG