Uko wahagera

Abarenga 40 Baguye mu Rugendo Rutagatifu rw'Abayahudi muri Isirayeli


Abashinzwe umutekano muri Isirayeli begeranya imirambo yabaguye muri uwo mubyigano
Abashinzwe umutekano muri Isirayeli begeranya imirambo yabaguye muri uwo mubyigano

Muri Isirayeli abantu barenga 40 bapfiriye mu mibyigano mu rugendo rutagatifu rw'Abayahudi.. Iri koraniro ni ryo rya mbere rinini cyane muri Israeli kuva icyorezo cya Covid 19 gitangiye. Abantu ibihumbi n'ibihumbi, nk'uko byahozeho buri mwaka mbere ya Covid 19, bari bakereye kujya gukora ibirori, gusenga, no gutambagira ijoro ryose ku muzosi wa Meron, muri Galileya, ku mva y'umukurambere w'Abayahudi, Rabbi Shimon Bar Yochai, wabayeho mu kinyejana cya kabiri nyuma ya Yezu.

Inzego z'umutekano zari zemereye abantu ibihumbi icumi kwinjira. Ariko, amabisi amagana ejo yiriwe atunda ba mukerarugendo bava impande zose z'igihugu. Itangazamakuru rivuga ko haje byibura abantu ibihumbi ijana.

Kugeza ubu ntibirasobanuka neza icyateye umubyigano. Gusa wabereye mu ruhande rw'abagabo, kuko baba batandukanye n'abagore, bose bari mu gice cyabo n'abandi mu cyabo. Abantu 45 babiguyemo, abandi 150 barakomereka.

Mu ma saa sita uyu munsi, minisitiri w'intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, yagiye kureba aho byabereye, avuga ko ari byo "byago bya mbere bigwiririye Israeli kuva yabaho."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG