Uko wahagera

Abarenga 20 Bahitanywe n’Inkongi y’Umuriro muri Koreya y’Epfo


Inzu Yibasiwe n'inkongi y'umuriro
Inzu Yibasiwe n'inkongi y'umuriro

Abantu barenga 20 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu irimo ahakorerwa imyitozo ngorora mubiri, mu mujyi wa Jecheon muri Koreya y’Epfo, kuri uyu wa kane.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyerekeye imiriro, cyavuze ko abenshi mu bapfuye ari abari mu cyumba cy’ibyuya bita Sauna mu gifaransa. Uwo muriro watangiriye mu modoka uhita ufata inzu y’amaforofa umunani abantu benshi bafatirwamo.

Umuvugizi w’icyo kigo yagize ati: “Umuriro wakwije vuba na vuba imyotsi irimo ubumara bwinshi, bituma abantu benshi badatabasha gusohoka”.

Jecheon ni umujyi ugaragaza uburanga bw’akarere ufasha kureba imisozi n’ibiyaga biherereye mu bilometero hafi 118 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG