Ubushinjacyaha mu Rwanda burasabira abarwanashyaka b’ishyaka Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi. Buravuga ko bukibakoraho iperereza ku byaha bubakurikiranyeho. Burabarega ibyaha bine byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Abaregwa bamwe bemera ibikorwa bakabisabira imbabazi bagasaba kurekurwa gusa ntibemera ibyaha. Hari n’abatemera ibikorwa bigize ibyaha barimo umunyamakuru Nsengimana.
Inkuru ya Eric Bagiruwubusa akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda
Facebook Forum