Uko wahagera

Abanyamakuru muri Uganda Bahura n’Ingaruka Zibabaza Umubiri


Abanyamakuru muri Uganda bahura n’ingaruka zibabaza umubiri mu gihe bakora akazi kabo. Muri iki gihugu, abanyamakuru bagabwaho ibitero bari mu mirimo yabo. Babiri barakubiswe mu cyumweru gishize ubwo bageragezaga gukurikirana inkuru ku myigagarambyo yamaganaga ibura ry’umuriro w’amashanyarazi. Abandi cumi n’abandi, barakubiswe mu cyiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi kwa mbere nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Halima Athumani yabitangaje ari i Kampala.

Kw’italiki ya 28 y’ukwezi kwa kane, habaye imyigaragambyo mu mujyi wa Kayunga muri Uganda rwagati, aho abaturage bamaganaga ibura ry’umuriro ryari rimaze ibyumweru bibiri.

Abanyamakuru boherejwe gukurikira imyigaragambyo barimo Amon Kayanja wa televiziyo yo muri ako karere. Akigera Kayanja yahise asohora kamera ye atangira kuvugana n’abigaragambyaga. Ariko ubwo Polisi n’igisilikare byoherezwaga yo guhagarika imyigaragambyo, Kayanja n’umunyamakuru w’umugore, Teddy Nakaliga, bisanze nabo ubwabo bagabweho igitero.

Kayanja avuga ko bakubiswe. Babaza icyo bazira ntibabwirwe impamvu. Yongeraho ko Kamera ye bayimennye. Telefone irashwanyaguzwa. Akavuga ko bari bafite inkoni babakubitishaga, babirukana kandi ko nta kindi abo banyamakuru ubwabo bashoboraga gukora.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe itangazamakuru kivuga ko Kayanja na Nakaliga, ari abanyamakuru babiri mu bandi 100 bakubiswe barimo gukora akazi kabo muri Uganda.

Burigadiye jenerali Flavia Byekwaso, umuvugizi w’igisilikare, avuga ko abari inyuma y’ibyo bitero bazabibazwa. Anongeraho ko hari byinshi bigikeneye gukorwa mu gushimangira umubano hagati y’igisilikare n’itangazamakuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG