Uko wahagera

Abanyamakuru 12 mu Burusiya Beguye Bifatanya n'Abirukanywe


Mu Burusiya, abanyamakuru 12 bandika inkuru za politike mu kinyamakuru Kommersant beguye ku mirimo yabo mu rwego rwo kwifatanya na bagenzi babo birukanywe kubera inkuru banditse ivuga ku mpinduka zishoboka muri Sena y’Uburusiya.

Abiyujije ku rukuta rwe rwa facebook, umuyamakuru Gleb Cherkasov wandikiraga icyo kinyamakuru yavuze ko we na bagenzi be 10 beguye nyuma yaho Maksim Ivanov, umwanditsi mukuru wungirije, na Ivan Safronov wandikaga inkuru za politike birukaniwe inkuru banditse.

Abahagarariye nyir’ikinyamakuru Kommersant, umuherwe Alisher Usmanov, ntacyo bavuze ku byatangajwe n’abo banyamakuru. Mu kwezi kwa gatatu umunyamakuru Maria Karpenko w’iki kinyamakuru n’ubundi yirukaniwe inyandiko ivuga ku kwiyamamaza kwa Aleksandr Beglov, guverineri w’umugi wa St. Petersburg, wa kabiri mu bunini ku murwa murkuru Moscow

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG